Umunsi ngarukamwaka wa 38 Bikira Mariya abonekeye i Kibeho
Ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho bwishimiye kubatumirira guhimbariza hamwe Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, taliki ya 28 ugushyingo 2019. Ni umunsi ngarukamwaka wa 38 kuva aho Umubyeyi Bikira Mariya abonekeye i Kibeho.

• Kuwa gatatu, 27.11.2019: Igitaramo kibanziriza umunsi mukuru
- Saa kumi n’igice (16h30): Igitambo cya Misa ku rubuga rw’Ingoro, kiyobowe na Musenyeri Selesitini Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro.
AMASOMO

  • Isomo rya mbere: So 3,14-18a
  • Isomo rya kabiri : Kol 3, 12-17
  • Ivanjili: Yh 19, 25-27

- Nyuma ya Misa: Umutambagiro w’imuri tugaragiye ishusho ya Bikira Mariya w’i Kibeho
- Saa mbiri z’ijoro (20h00): Ikiganiro kizatangwa na Padiri Nyombayire Fawusitini
- Penitensiya – Ishapure
- Igitaramo

Kuwa Kane, 28.10.2019: Umunsi Mukuru wa NYINA WA JAMBO
- Saa tatu (09h00) za mu gitondo: Ishapure y’Ububabare na Penitensiya
- Sayine (10h00): Igitambo cya Misa kiyobowe na Myr Selesitini Hakizimana, umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro
AMASOMO

  • Isomo rya 1: Is 7, 10-14 (Fr)
  • Isomo rya 2: Ef 1, 3-12 (Eng)
  • Ivanjili: Yh 1, 1-5, 9-11 (Kiny)

Icyitonderwa: Tuributsa ko Misa y’Umunsi Mukuru kuri 28 Ugushyingo 2019
izatangira sayine (10h00)
Abatazashobora kwiyizira bashobora kubikurikira kuri Radio Mariya Rwanda cyangwa se ku murongo wa Internet http://www.radiomaria.rw/la-radio-in-diretta.aspx
Tubaragije Umubyeyi Bikira Mariya.

P. François Harelimana, S.A.C
Umuyobozi w’Ingoro

 

Contact Info

Sanctuary Our Lady of Kibeho
B.P. 341 Butare / Rwanda
Central Africa
This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

+250/ 78 830 73 76
+ 250/ 78 884 09 59

Support THE SHRINE

We Support RED CROSS